top of page

MENYA KIGWA SABIZEZE

  • May 26, 2025
  • 1 min read

Updated: May 28, 2025

Kera iyo hejuru hahozeyo umwami Shyerezo akagira abagore benshi hakabamo umwe utarabyaraga witwaga Gasani maze umunsi umwe Gasani ari iwe abona umupfumo witwaga Impamvu amugezeho 

Maze Impamvu abwira Gasani ati "nkuragurire umuhungu ugiye kubyara?” 



A picture depicting Sabizeze The Mythic Being Descending from the heavens.
A picture depicting Sabizeze The Mythic Being Descending from the heavens.


Yongeraho ati icyo uzampemba ntikiruhuje upfa kumenyera icyo nambara n'ikintunga maze nkaza nkibera iwawe kugira ngo mbοne uburyo nzajya nkubwira uko uzabigenza. nuko Gasani arabyemera maze Impamvu aba umwe mubaja ba Gasani  .


Bukeye Impamvu abwira Gasani ati "bajisha igicuba cy’ umurinzi maze ubuganizemo amata yuzuye”. muri iyo minsi shyerero aza kubagisna ikimasa yiraguriza, hanyuma 

 

Abapfumu bama ze kucyorosora (kugikuraho uruhu) baratega basanga cyeze. bajya rero munzu kuvuga amabara yacyo.

igihe bahugiye muri ibyo, Impamvu abwira Gasani ngo yibe umutima wacyo maze nawe arawiba maze bawujugunya muri cya gicuba cy'umurinzi (kibajije mu giti cy' umuko) bari bujujemo amata. icyo gicuba bakijisha hamwe n'ibisabo bakajya bakibuganiriza mo amata uko inka zihumuje mu gitondo na n’imugoroba kugira ngo amata ahore yuzuje, bamara amezi icyenda, ukwa cumi barajishura. bajishuye bapfunduye basanga akana kuruhinja kareremba hejuru y'amata, maze bavuza impundu bagira bati Gasani arabyaye. 


Bamaze iyo nkuru igeze kuri Shyerezo bamubwira ngo ajye kwita izina, arabyanga avuga ko uwo mwana atari uwe, nuko Gasani amwita “Sabizeze" . 

Comments

Rated 0 out of 5 stars.
No ratings yet

Add a rating
bottom of page