UKO GIHANGA YA YAGEZE I GASABO MU NDEKA Y’U RWANDA
- May 28, 2025
- 1 min read
Mu imerero ry’u Rwanda rwo hambere havugwamo ko habayeho ibice bitatu by’abami aribyo byabayemo abami b’ibimanuka hakaba abami b’umushumi n’abami b’ibitekerezo.
Gusa nk’uko ukuri kuri muri iyi si ya none ko umuyobozi atavuka ku muyobozi nanone kdi uko amateka yo mu mizi atubwira ko aho uru Rwanda ruri hahoze hitwa ukundi hatuye abandi batari abami b’u Rwanda bitwereka ko umwami wa mbere w’u Rwanda ari Gihanga ngomijana kandi ko abo akomokaho batari abami kuko nta gihugu bari bafite.

mpamvu Gihanga ngomijana twemeza ko ariwe mwami wa mbere rero w’u Rwanda ni uko ariwe washyizeho amahame n’imfatiro zagenze ingoma zose zakurikiyeho kandi akaba ari nawe wenze indeka yaje kwandamo u Rwanda nubwo rwaje guhamya izina atakiriho!
Gihanga yakuriye ahahoze hitwa mu mubari w’abazigaba akaba kwa ba nyirarume kuko nyina Nyirarukangaga ariho akomoka gusa ngo yaje gukurana ubwenge bwateye amakenga ba nyirarume abo bagahorana ubwoba ko azabazungura ku ngoma bigatuma bamwanga cyane yigira inama yo kubabisa akabarekera igihugu cyabo!
Bukeye rero abapfumu be aribo Gahu, Gakara na Kazigaba baza kurota barotora kumujyana mu bandi bahinza b’impugu zariho icyo gihe bavuga ko bagiye kumwereka ibihugu bye.
Gahu ati: “rutera nzuzi rwa nzunga nararanye inzozi mu nzu umu” ati: “dore umugabo uzarya ibihugu by’abandi bami atazabyishyura”abandi bati: waraguye neza! nuko bahita bashyiranzira bafata inka ze bagana ubuganza baragiye bageze i gasabo baratura kuko hari mu gisigara kitagira nyiracyo nuko gihanga ahahangira intekerezo n’imirongo migari izaranga igihugu yateganyaga kurema akakiraga abamukomokaho kandi koko niko byaje kugenda rurandi rugera iyo giterwa inkingi n’inkenke.






Comments